Dubbelklik hier om de afbeelding te veranderen
Abashinze umuryango FTA Rwanda no mu Buholandi
 
 
Abaterankunga

Umuryango wacu mu Rwanda uterwa inkunda kandi ushigikiwe na "Foundation Together in Action The Netherlands". Uyu muryango  ugizwe n'abakorana-bushake biyemeje gufasha igihugu cyabo bakomokamo.

  

Abanyarwanda mu gihugu cy' Ubuholandi bagaragaza ubushake bwo gufasha no guteza imbere igihugu bakomokamo. Ibi bikorwa mu gukora no gushakira imfashanyo imishinga mito cyangwa iciriritse. Abanyarwanda aho bari hose bagomba kuba abavugizi beza b´igihugu cyabo. Nimuri urwo rwego abashinze uyu muryango babwira abanyamahanga ubwiza bw´igihugu cyacu kugirango bajye kugisura (bityo ubukerarugendo butere imbere) cyangwa bashore imari mu Rwanda.

Twifuza ko abanyarwanda bose baba hanze batekereza ikintu cyagirira akamaro igihugu bakomokamo. Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Iterambere ry'u Rwanda ntabwo ariryo abanyarwanda batuye u Rwanda gusa cyangwa abanyamahanga ahubwo rigomba gushingira bwa mbere ku banyarwanda ubwacu. Kuvuga neza igihugu cyacu biduhesha natwe ishema. Duharanire twese inyungu z'igihugu dukomokamo.

Mu rwego rw'ubukungu, dufasha amasosiyeti akorera mu Rwanda cyangwa abacuruzi twamamaza kandi dushakira amasoko ibicuruzwa cyangwa ibikorwa byabo (services) mu mahanga. Abacuruzi cyangwa amasosiyeti ashobora kandi kutwisunga tubashakira ibicuruzwa cyangwa services bakeye i Burayi cyane cyane aho dutuye.

Amashyirahamwe akorana na FTA yo mu gihugu cy'Ubuholandi

  • Ishyirahame ry'abategarugori "Ishema"
  • Ishyirahame ry'Umubano
  • Ishyirahame ry'Urubyiruko

     

     

    Twese hamwe twageza u Rwanda kuri byinshi!