|
||||
Indryo yuzuye
Hari abarya nabi bafite ibyo barya, hari n´abarya nabi kubera kubibura. Aba bose bakeneye inama kugirango bashobore kubona intungamubiri nziza zitunga umubiri wabo. Abana nabo bagomba kwitabwaho kugirango bagire imikurire myiza. Tandukanya kurya neza no kubyibuha.
|
||||
Abantu benshi benshi cyane cyane muri Afrika bakunza kwitiranya ubuzima bwiza no kubyibuha. Kubyibuha birenze urugero ni intandaro y´indwara nyinshi. Inama nziza ni ukumenya kunyuranya ibyo urya cyane cyane iyo byose ubifite.
Abanyarwanda baba muri Diaspora biyemeje guhugura abantu kugirango bamenye indryo nziza . Ushoboye kubona ibyo arya abone ni uko ashobora kuringaniza indryo ye.
Abana nabo bagomba kwitabwaho kugirango bakure neza. Kurya si uguhaga gusa, ahubwo ni ukurya ibifite akamaro.
Umubyibuho siwo buzima bwiza!