|
||||
Amariba mu byaro
Imwe mu ntego za FTA ni ugutanga amazi meza mu byaro kugirango abaturage babone amazi meza bityo indwara zituruka ku mazi mabi
zigabanuke. Ni muri urwo ubu dukora ibikorwa by´amariba muri district ya Nyanza na Ruhango
|
||||
Kuva umuryango FTA washingwa watangiye gukora ibikorwa byo gutanga amazi meza. Ibi tubikesha inkunga tugenda duhabwa n´abagiraneza. Mu duce dutandukanye twa district ya Nyanza ariko cyane cyane iya Ruhango muzagenda musanga mu giturage amariba yagiye akorwa na FTA.
Muri mwaka 2010 dushaka gukora nibura amariba 50. Ibi ariko tubigeraho dufatanije n´abayobozi b´akarere dushima cyane ubutanye bwabo na FTA. Dushima cyane n´ubwitange bw´abaturage badufasha mu bikorwa byo gukora amariba iwabo mu giturage.
Nk´umuryango wa Diaspora twifuza ko buri wese yagira uruhare mu iterambere ry´igihugu cye areba icyo yamarira igihugu cyane mu mishinga igamije ibereho myiza cyangwa itanga inyungu. Ni muri urwo rwego dufasha abaturage mu byaro tubaha amazi meza cyangwa dufasha amashyirahamwe tuyaha amahugurwa mu nzego zinyuranye kugirango ashobore kwiteza imbere.
Tekereza uruhare mu iterambere ry'igihugu