|
||||
Ibigega by'amazi ku mashuri
Amashuri mato ntabwo akunze kugira amazi hafi kugirango abana nibaza muri WC bakarabe bityo birinde kwanduzanya. Imvura iragwa, amazi agapfa ubusa kandi ashobora gukoresha mu gukaraba cyangwa agatunganywa kugirango anyebwe. FTA ishaka imfashanyo kugirango ishyire ibigega ku mashuri.
|
||||
Gukaraba iyo kuri wc ni ngombwa kugirango utiyanduza wowe ubwawe ndetse ukanduza n´abandi. Twagiye dusura amashuri mato mu byaro dusanga ayo mashuri adafite amazi yo gukaraba abana bavuye muri wc.
Twahise tugira igitekerezo cyo gushaka ibigega byo gushyira ku mashuri kugirango imvura nigwa amazi ashobore kujyamo maze akoreshe mu gukarabwa abana n´abarimu bavuye muri wc.
Turashaka n´ubushobozi ku buryo twasukura ayo mazi y´imvura agashobora kunyebwa n´abana. Ubu muri iki gihe twatangiye campagne yo kumenyesha abantu bose babishaka ko badufasha muri iki gikorwa duhereye ku baterankunga bacu.
Gushyira ibigega ku mashuri bituma amazi adapfa ubusa, agakoresha mu isuku, kunywebwa ndetse ntabe intangaro yo gutwara ubutaka buzengurutse amashuri (isuri). Dufashe nawe uko ushoboye gufasha abana tubaha amazi meza.
Amazi meza ni isoko y'ubuzima