Dubbelklik hier om de afbeelding te veranderen
Ibidami ni ingirakamar0
 
 
Gukora ibidamu
Ihinduka ry'ibihe risigaye rituma abaturage batamenya igihe bagomba gutangirira guhinga. Ibi bituma imbuto zabo zipfa ubusa kubera imbuto zatewe imvura ikabura. FTA yiyemeje gushakisha nayo uburyo yayishyigikira igikorwa cyatangiye mu Rwanda cyo gukora ibidamu.
  

Ubukungu bw'igihugu bushingiye ku baturage. Mu gihugu nk'u Rwanda ni ngombwa ko umuturage ahingire igihe kandi akagira umusaruro mwiza kugirango aticwa n'inzara. Ubu byaragaragaye ko kubera ihinduka ry'ibihe imvura itakizira igihe nk'uko byahozeho cyera.

Abaturage barahinga bakabura imvura bityo imbuto zigapfa ubusa. FTA yiyemeje gushyigikira igikorwa cyatangiwe na Leta y' u Rwanda mu kubaka ibidamu by'amazi kugirango abaturage bakomeze guhinga ndetse no mu bihe by'izuba.

Tubibashijwemo n'abagiraneza, twatangiye gukora ibikorwa byo gukora ibidamu muri district ya Ruhango. Iki gikorwa turifuza kugikomeza igihe ubufasha bubonetse kugirango abaturage bahore bahinga aho gushoma kubera ibihe by'izuba.

 

 

 

 

 

 

 

Iterambere ry'igihugu rishingiye ku muturage