Dubbelklik hier om de afbeelding te veranderen
Sobanukirwa na "Gender"
 
 
Gender
Iyo bavuze gender abantu bumva abategarugori aho kumva ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore. Ibihe byararangiye byo kumva ko umugabo aruta umugore cyangwa amurusha uburenganzira. Ni muri urwo rwego dutanga amakuru n'amahugurwa kuri gender.
  

Abantu benshi bakunze kwitiranya icyo bita "gender" n'abategarugori. Tugomba kumva ko ibikorwa byose bijyana no kumva ubureshye bw'abantu kandi mu bwubahane ku bitsina. Igihe cyararangiye cyo kumva ko umugore ari uguteka no kurera abana ahubwo umugore ni inkingi y'urugo na moteri y'amajyambere.

Umugore wize agirira akamaro urugo. Umugore uhugukiwe agirira akamaro igihugu nk'umugabo. Niyo mpamvu mu bikorwa byose tugomba kureba niba harimo uburinganire kuko ibitsina byose bishoboye imirimo.

Mu mishinga yacu tubwira abategarugori uko bakwizamura, uburenganzira bwabo ndetse n'ibyo bbakora kugirango badasigara inyuma.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Gender ni ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore