Dubbelklik hier om de afbeelding te veranderen
Imishinga myiza izamura igihugu
 
 
Icungamutungo
Umuryango wacu uzoherereza abacuruzi ubafasha gucunga umutungo wabo hakorereshejwe mudasobwa. Ibi bituma abacuruzi bamenya buri munsi niba bacuruza bahomba cyangwa bunguka, bakamenya n' umusoro nyawo wo gusorera Leta.  Ngaho tugane tukorohereze imikorere yawe
  

Umuryango "Foundation Together   in Action The Netherlands" ubitewemo inkunga n'abagiraneza kandi ubifashijwemo n'abikorera ku giti cyabo biyemeje gukoresha mudasobwa mu Rwanda kugirango bafashe abacuruzi gukora imirimo yabo neza baborohereza:

  • Gushyira muri mudasobwa ibyo baranguye
  • Gushyira muri mudasobwa ibyo bacuruje
  • Gushyira muri mudasobwa amafaranga yakoreshejwe mu gusora, gukodesha inzu, intwererano, gutunga ingo zabo n'ibindi
  • Kumenya ibiri mu iduka cyangwa mu bigega byabo

Ibi bigendana n'amahugurwa ahabwa abacuruzi kugirango bamenye neza icungamutungo hakoreshejwe icungabuhanga bwa mudasobwa.

Buri buri, buri cyumweru, buri kwezi cyangwa buri mwaka umucuruzi ashobora kumenya aho ubucuruzi bwe buhagaze, niba yunguka cyangwa ahomba, akamenya n'amafaranga agomba gusorera Leta. Mu minsi itaha tuzahora na porogaramu iborohereza guhemba abakozi bakuyemo umusoro wa Leta cyangwa uwo ubwitenyirize bw'abakozi.

Uyu ni umuganda wacu kugirango dutunganye ubucuruzi n'imisorere myiza hagati y'abacuruzi na Leta ntawe uhombeyemo cyangwa ngo acibwe amande kubera gutinda cyangwa kutagira ibaruramari ryiza kandi ryemewe.

Bacuruzi rero ngaho nimugane abakozi bacu babacungire umutungo bitabagoye kandi mureke gusora menshi mutungutse!

 

Twese hamwe tutazamura igihugu cyacu!