|
||||
Ihererekanyabumenyi
Ubwenge burarahurwa.Ubumenyi ni ngombwa kugirango ugere ku majyambere. Abanyarwanda baba, bize kandi bakora hanze bakunze kugira ubumenyi ku bintu byinshi. Ubwo bumenyi bushobora no gukoreshwa iwacu mu nzego zinyuranye.
|
||||
Abanyarwanda bize kandi bakora mu mahanga ni benshi. Mu bihugu byateye imbere bagira ubuhanga tutagira kandi ubwo buhanga n´abanyarwanda baba baramwize cyangwa bafite uburambe ku kazi.
Icyicaro gikuru cya FTA mu Buholandi gishishikariza abanyarwanda n´abanyamahanga kujya mu Rwanda mu rwego rw´ihererekanya buhanga. Bityo ni muri urwo rwego abategarugori baza guhugura abandi mu nzego.
Dusaba impuguke z´abazungu nazo kuza gutanga amahugurwa cyangwa amasomo mu mashuri, mu mashyirahamwe, mu bigo bya Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo. Ibi bituma abanyarwanda badashobora amafaranga mu guhugura abantu kuko hari abaza kubahugura.
Mu nzego zinyuranye aya mahugurwa arashoboka. Ngaho tubwire aho ukeneye ubumenyi n´amahugurwa na twe tukugire inama.
Ubwenge burarahurwa!