|
||||
Counseling
Kubera itsembabwoko abantu bakunze ihungabana. Abanduye agakoko ka Sida nabo bakunze gutinda kubyumva no kubyera. Umuryango uzatanga amahugurwa ku bantu bazajya baba hafi n´abafite ibi bibazo.
|
||||
Zimwe mu ngorane itsembakwoko ryadusigiye ni ihungabana cyane rikunze kuba mu kwezi kwa kane. Mu Rwanda hakenewe mu gihugu cyose nibura abantu ibihumbi mironge na bitanu bagomba kwita ku bantu bagize ihungabana.
Abanduye agakoko ka sida nabo bumva ko ubuzima bwabo burangiye ndetse bagatinda no kubyemera, bakanga gufata imiti kandi ishobora gutuma bamara igihe. Abagize ubwandu batwite kubera ubushakashatsi bashobora kubyara umwna udafite ubwandu. Abanduye agakoko bakeneye umuntu ubaba hafi akabagira inama.
Ni muri urwo rwego umuryango wacu ufatanije n´abaterankunga wiyemeje utanga amahugurwa ku bantu bazahugura abandi ndetse bakababa hafi igihe bagize ihubangana. Aba bagize amahugurwa bashobora no kugira inama abanduye agakoko ka sida, bakababwira uko bagomba kubyitwaramo. Aya mahugurwa atangirwa ubuntu, hagatangwa n´imfashanyigisho.
Umuryango wumva abafite abafite ibibaza by ´ihubangana.