|
||||
Amahugurwa y'icungamari ku mashyirahamwe
Umuryango FTA
wifashishije impuguke zitandukanye utanga amahugurwa mu nzego zinyuranye mu rwego rw´ihererekanyabumenyi no kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
|
||||
Iri hugurwa rigenewe amakoperative 10 (abanyamuryango 20) akora imirimo inyuranye yo muri district ya Ruhango. Aya mahugurwa afite inteyo yo guhugura abantu bazashobora guhugura abandi (formation des formateurs) no kungurana ibitekerezo hagati y’abategarugori bo mu Rwanda na bagenzi babo batuye mu gihugu cy’Ubuholandi.
Aya mahugurwa yateguwe na Foundation Together in Action Netherlands (Stichting Samen in Actie) ifatanije n’ishyirahamwe ry’Abategarugori Nyarwanda mu Buholandi ryitwa Ishema. Ihugurwa mu icungamari rizatangwa na Madame Christelle Mukamana, impuguke mu icungamari akaba umukuru w’umunyamuryango w’Ishema.
Aya mahugurwa azatangira tariki ya 25 kugeza tariki ya 29 Ukwakira 2010. Dore ibizigwa muri aya mahugurwa:
Amahurwa ni ubufatanye bwiza hagati ya Diyasipora n'imiryango ikorera mu Rwanda.