Dubbelklik hier om de afbeelding te veranderen
Umushinga w'ubudozi Gitarama
 
 
Gukora imishinga iciriritse
Imishinga mito itanga inyungu ni ngombwa cyane cyane mu byaro. Iyo udafite umushinga mwiza no kubona ingozanyo cyangwa kuwubonera impano biragora kandi bishoboka. FTA yiyemeje gutera inkunga ababishaka itanga amahugurwa.
  

Iyo ufite umushinga mwiza, wanditse neza, ufite ireme n´icyo uzageraho kigaragara biroroha kubonera inguzanyo cyangwa impano umushinga wawe. Gukura umushinga si ibitangaza cyangwa ubuhanga budasanzwe.

Umuntu wese ubishaka ashobora kwiga gukora umushinga. Imishinga mito ni ngombwa cyane mu byaro kugirango abantu bashobore kwizamura. Abantu ariko kugirango bandike umushinga, bbawushakire inguzanyo cyangwa impano bikunze kubagora.

FTA yiyimeje gufasha abashaka bose kubaha amahugurwa mu gukora imishinga. Umuryango wacu ubafasha no kuwa wabashakira inguzanyo cyangwa impano aho bishoboka ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Ababyifuza ari abacuruzi, amashyirahamwe y´ubucuruzi cyangwa y´urubyiruko ashobora kutugana tubabwira gahunda y´amahugurwa uko iteganijwe, tukabagezaho n´uko umushinga wabo wabonerwa inguzanyo cyangwa impano.

 

 

 

 

 

Ifashishe impuguke mu gukora imishinga