Dubbelklik hier om de afbeelding te veranderen
Kuringaniza imbyaro ni ngombwa
 
 
Kuringaniza imbyaro
Kubyara ni byiza ariko no kubyara abana ushobora kurera nabyo ni ngombwa. Kubyara benshi bishobora guterwa n´impamvu nyinshi zirimo kutamenya uko wakirinda kubyara indahekana. FTA ifasha ababyeyi ibabwira uko bagomba kubyitwaramo.
  

Kubyara ni umugisha kandi ni byiza. Ibihe aho bigeze ubu bisaba ko ababyeyi babyara abo bashoboye kurera. Aha turavuga kubatunga bagakura neza, indryo yuzuye, kubarihira amashuri, kubashyingira n´ibindi.

Inshuro nyinshi bigaragara ko ababyeyi babyara abana badashoboye kurera kubera ubujiji rimwe na rimwe butabaturutseho. Ni muri urwo rwego FTA yiyemeje gutanga amahugurwa ku babyeyi babyifuza ibabwira ukuntu bakwirinda kubyara indahekana.

Kuri iki gihe nta masambu akiriho, kurya neza birahenda, amashuri yo ntawayavuga. Ibi rero ku bantu batishoboye bibabera ikibazo iyo bafite abana benshi. Umuryango wacu uzakomeza gufasha abantu ubabwira uko bashobora kuringaniza imbyaro.

 

 

 

 

 

 

 

 

Babyeyi nimubyare abo ushoboye kurera