|
||||
Uburenganzira bw´umwana
Ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babyara. Nubwo abana baba bakiri bato nabo bagira uburenganzira bwabo bugomba kubahirizwa kugirango bakure neza bityo bazigirire akamaro, bakagirire n´igihugu cyabo.
|
||||
Mu kinyarwanda baravuga ngo "Uburere buruta ubuvuke'. Ababyefi bafite inshingano zo kurera abana babyara. Kurera ariko bijyanye n'ibintu byinshi umwana afiteho uburenganzira. Aha twavuga nk'urugero uburenganzira bwo kujya mu ishuri, kurerwa udakubitwa, kudahohoterwa n'ibindi.
FTA abafasha abana n'ababyeyi babo ibabwira inshingano zabo kubyerekeye imirere n'imikurire y'umwana. Ibi bituma abana bakura neza n'ababyeyi bakishimira imikurire y'abana.
Nimugane FTA ibaganirire ku burenganzira bw'abana!