|
||||
Mbere yo gushinga urugo wakora iki?
Kera abajyaga kurushinga ntabwo batekerezaga kuri sida kuko itabagabo. Ubu ariko byarahindutse. Gushakana n'umuntu wanduye kandi utarwaye ntawabyifuza. Kubaza umuntu kubanza kwipimisha nta kibazo bitwaye.
|
||||
Mbere yo kujya gushinga urugo umuntu agomba kubanza gutekereza kuri byinshi. Ubu aho tugeze muri iki gihe ntabwo umuntu agitekereza gusa ikizatunga urugo gusa ahubwo mbere yo gushaka ugomba kumenya niba uwo mwashakanye nta bwandu bwa sida afite.
Kubaza cyangwa gusaba uwo mugiye kurushinga, ntibyagombye kuba ikibazo ahubwo ni uburyo bumwe bwo guteganya neza kugirango urugo ruzarame. Ibi rero nta numwe ugomba kubyumva nabi kuko kwandura sida birashoboka.
FTA igira inama abagiye kurushinga kubanza gufata ingamba zo kujya kwipimisha mbere ya byose. Impamvu ni uko iyo bidakozwe bigira ingaruka nyinshi ku bashakanye. Nta mukobwa rero cyangwa umuhungu wagombye gutinya kubaza cyangwa gusaba undi ngo ajye kupimisha.
FTA igira inama abagiye kurushinga