|
||||
Expert Center Club
FTA ishobora gufasha amashyirahamwe, ibigo binyuranye gushaka imfashanyo iyo batanga umushinga ukoze neza. Ibi tubikorera ubuntu kuko twumva ko dukorera igihugu cyacu. Ngaho tanga ibitekerezo n'imishinga natwe turebe ko twagufasha.
|
||||
Abantu bari muri diyasipora bagomba kuba abambasaderi b'igihugu cyabo. Ni muri urwo rwego usibye gushaka amafaranga y'imishinga twateguye, dufasha n'amashyirahamwe cyangwa ibigo binyuranye tubasha kubashakira imfashanyo mu mishinga bateguye.
Abacuruzi nabo batumiza ibintu bakunze kugira ibibazo byaho bakura ibintu. Abo nabo FTA ibafasha kandi ikabageza ku bantu bafite ibicuruzwa bifuza. FTA mu Holland igerageza kureba inyungu zose aho ziba zikagera zashobora kugirira igihugu cyacu akamaro isaba ko ababishoboye bajya gushora imari iwacu cyangwa bagatumiza ibintu bikorerwa iwacu.
Muri urwo FTA yashinze "Expert Center Club", gurupe ishakira amasoko ibihugu byacu n'ukuntu twazamura ubukungu bwacu bitavuye gusa ku mfashanyo kuko itazahoraho. Abashaka kutwandikira bakoresha e-mail: info@stichtingsa.nl
Gana "Expert Center Club "ikugire inama