|
||||
Inguzanyo
Inguzanyo ni ngombwa kugirango umuntu yizamure. Ariko kubona inguzanyo uyishaka n´umubare ushaka bikunza kuba ingorabahizi ku bantu batishoboye. FTA yiyemeje gushinga ikigega gifasha abantu kwizamura bahabwa inguzanyo y´imirimo bakora aricyo ´Rural Credit Bank`.
|
||||
Amafaranga ni meza ariko iyo uzi neza ko menya uko aza n´uko asohoka. Abantu benshi bakunze kwitiranya inguzanyo n´amafaranga baherewe ubuntu kandi batazi ko abatayatanga nabo ari abacuruzi bakeneye kunguka, kandi menshi.
Ni muri urwo rwego twiyemeje kwigisha abantu uko bagomba gufata ideni n´icyo ari cyo. Bagomba no kumenya kubara inyungu z´abanki kugirango barebe niba bazabona ubwishyu. Bitabaye ibyo umara kufata inguzanyo, ukicyenura mu bintu bitareba inguzanyo, hashira igihe gito unaniwe kwishyura bataza bagateza cyamuranara ibyawe, ugasubira inyuma birenze aho wari uri.
Twe tubona ko abantu bafite ubushobozi buke, ariko bafite ubuhanga bwo gukora bashobora kugurizwa mu byo bakoramo imirimo. Nk´abantu bishyize hamwe bakorora inka bakaba bahabwa inguzanyo z´inka cyangwa abarora ihene bagahabwa ihene, bityo bakazamurwa n´imirimo bakora.
Umuryango wiyemeje gushinga ikigega `Rural Credit Found´izajya iguriza abantu bakorera hamwe bafite ubushake bwo gukora ariko bakabura ubushobozi. Ubu dukeneye abaterankunga kugirango iki kigega gitangire gikore mu minsi ya vuba.
Inguzanyo no ku batife ni ngombwa. Twese dufatanye!